Ijambo ry’ibanze

Iyo umuntu ari mu buzima busanzwe, iminsi iricuma umwe umwe, mu mutuzo, nk’igitonyanga kigwa kimwe kimwe mu ndobo, ni nako ibyo wibuka bisa n’ibyivanze nka bya bitonyanga biri mu ndobo. Iyo ushubije amaso inyuma, ushobora kugira ibyo wibuka biri muri ya ndobo, ariko ntushobora buri gihe gutandukanya buri gitonyanga. Ibihe wamaranye n’abandi, ibiganiro mwagiranye ubyiyumvamo - uzi ko byabaye koko, uzi ko ari byo, ariko ushobora kuba utibuka aho ikiganiro kimwe gitandukaniye n’ikindi.


Igice cya 1

Kugira ngo mbabwire ibyo twanyuzemo mu buryo bwumvikana, nagombye gusubira inyuma cyane, mu gihe ubuzima bwanjye bwari butuje kandi ari bwiza, igihe ntagombaga kwibuka akantu kose na buri kiganiro cyose. Mbabwije ukuri, ku bihereranye n’icyo gihe cya kera, hari ubwo ntibuka ijambo ku rindi ibyavuzwe cyangwa ibyo navuze. Hari n’ubwo inkuru y’ibyabaye kera nyivuga mu magambo ahinnye ariko yumvikana, kugira ngo muyisobanukirwe. Hari ubwo nanone nabigereranya na bya bitonyanga bigwa muri ya ndobo twavuze haruguru. Bimwe mu bitonyanga by’ibyo nibuka byivanga n’ibindi muri ya ndobo, ariko ntibibuza amazi yose yo muri iyo ndobo kuba meza. Mu buryo nk’ubwo rero, ibyo nibuka bimeze nk’ibyivangiye mu ndobo y’ibyambayeho, ariko inkuru mbavomera muri iyo ndobo y’ibyo nibuka imeze nk’amazi y’urusaro atemba kw’iteke.


Igice cya 2

Undi munsi abo baturage biremaga agatsiko bakajya guhiga. Babyukaga mu gitondo cya kare baherekejwe n’imbwa zabo z’impigi, bakajya mu masyamba ya kure, arimo inyamaswa z’umuhigo. Iyo bicaga inyamaswa, bose bagarukiraga rimwe ku musozi baririmba indirimbo z’umuhigo. Ubwo botsaga zimwe mu nyama bazanye, izindi bakaziteka umunsi wose mu nzabya z’ibumba. Nyuma hakaza umunsi mukuru urimo imidiho, kurya izo nyama bose bagahaga, kandi bakanasoma ku rwagwa bakicurura. Ariko ushobora kwibaza uti kuki utubwira ayo makuru yose ya kera? Aho si ukurondogora bya gisaza? Ushobora kuba unibaza uti ese ibi bihuriyehe n’ibyo wadusobanuriraga by’amoko y’abanyarwanda? Aho bihuriye ni uko icyo gihe abahutu n’abatutsi bari babanye ku musozi, baturanye umwe iruhande rw’undi, bakorana imirimo ibafitiye akamaro.


Igice cya 3

Yesu we yari yarasabye abigishwa be gukunda abavandimwe babo kurusha uko bikunda, ndetse bakanabakunda kugeza ubwo batanga ubugingo bwabo kugira ngo barokore abanda, nk’uko na we ubwe yabigenje. Iyo nyigisho ifite imbaraga, iherekejwe n’imyifatire Abahamya bagaragaza, byarankuruye cyane. Nashoboye kwibonera ko imihati yabo mu kurandura ivangura ry’amoko yatumye haba umwuka mwiza wa kivandimwe n’urukundo muri bo. Ariko kubera ko buri munsi bari bakikijwe n’urwango, urwo rukundo rwabo rwari kuzahura  n’ibigeragezo birenze urugero.


Igice cya 4

Mu 1988, maze kubona impamyabushobozi y’ikirenga , nibutse ko mfitanye na Leta y’u Rwanda amasezerano. Umunsi umwe nicaranye na Chantal, mugezaho mu mutuzo umwanzuro nari nafashe wo kubahiriza amasezerano nari nakoze yo gusubira mu Rwanda nkigisha imyaka itanu muri Kaminuza. Namusobanuriya ko kubahiriza ayo masezerano bitari ukugaragaraza ko nubashye Leta gusa, ahubwo byari no kugaragaza mu buryo bwihariye ko ari byo Yesu adusaba. Yanyakirije angaragariza ko yari ahangikishijwe n’abana ndetse agerageza ukuntu yatuma nisubiraho. Ntababeshye igitekerezo cye nacyamaganiye kure kuko umutimanama wambwiraga ko ngomba kubahiriza amasezerano. Nubwo icyo cyemezo cyanjye cyari kimuteye gushidikanya, Chantal yageze aho yemera uwo mwanzuro nafashe. Uko bigaragara mu mutima wacu twese twumvaga dukumbuye igihugu cyacu, kandi twizeraga ko ahari dusubiyeyo twazagira amahoro n’umutekano.


Igice cya 5

Akenshi ikimenyetso simusiga giteye ubwoba kerekanaga ko jenode igiye gutangira mu karere runaka, cyari ukuza kw’aba GP. Nta kwibeshaya kerekanaga ko mu masha aza gukurikiraho cyangwa umunsi ukurikiraho jenoside izatangira. Abasirikare bashyizeho za bariyeri kandi bakoresha infungwa gucukura imyobo migari izahambwamo abantu benshi. Itangazamakuru ryo ryavugaga ukuntu watandukanya umuhutu n’umutusi mu gihe indangamuntu zaba zaratakaye cyangwa zarahinduwe. Bicanyi bagombaga kugenzura uko iziru n’umunwa bireshya n’uko biteye, uko ikiganza n’intoke bireshya n’uko biteye, uko umuntu areshya n’ibindi bimenyetso by’umubiri cyangwa igihagararo cye. Ijosi rirerire kandi ry’umubyimba muto ry’abatatutsi naryo ryari ikindi kimenyetso.


Igice cya 6

Adolphe yari amaze kubona abatutsi bishwe ku musozi iwabo. Nka bane muri bo babamwiciye mu maso kandi babajugunya mu ngarani ku muhunda. Amaze kubona iryo shyano ribaye, nibwo yagize ubutwari bwo kuza kureba niba twari tukiri bazima cyangwa niba twari twapfuye. Yifuzaga byibura kuduhamba mu cyubahiro…Kwihisha niyo wabishoboraga wagombaga kwicwa n’inzara. Ari nayo mpamvu bamwe mu bari bishishe mu bihuru, mu bisenge cyangwa ahandi, baje guhitamo kuva mu bwihisho bakitanga ngo bicwe vuba n’abicanyi aho kwicwa urugaruguro n’inzara.


Igice cya 7

Vincent yakomeje kutugezaho amakuru y’aho ibintu bigeze. Ku itariki ya 16 Gicurasi, yaratubwiye ati “Abategetsi ba gisirikare n’abandi bategetsi b’Interahamwe ba Butare bakoze inama yihutirwa kugira ngo bahe za komite zo mu makomine zishinzwe ubwicanyi, itegeko ryo kutongera kwica abatutsi bake basigaye mu makomine. Abo batutsi bari bakenewe kugira ngo bazabe igihamya cy’uko batishe abatutsi ntihasigare n’uwo kubara inkuru.”


Igice cya 8

Ako kumba niko kabaye ubuhungiro bwacu mu kwezi n’igice byakurikiyeho—twakitaga “imva.” Iyo “ngirwa cyumba” yari ahantu ha metero ebyiri kuri ebyiri. Hejuru y’ako kumba mu nguni y’iburyo, hari umwobo wa metero 1,5 wavaga mu cyumba cyo hejuru. Uwo mwobo wari upfundikishije ikibaho. Hirya gato y’uwo mwobo upfundikishije ikibaho, hari harunze umucanga mwishi wahishaga uwo mwobo.


Igice cya 9

Iyo mibereho mibi yakurikiwe no kurwara asima kenshi no kumva umutima usabayangwa, biherekezwa na malariya yaterwaga n’ikiguri cy’imibu yarushagaho kwiyongera kubera imvura. Akuka keza byari bikagoye kwinjira kanyuze mu myenge y’inzu. Ariko imiborogo y’abarwana n’urupfu n’abanogoka byo byinjiraga binyuze muri urwo rukuta rw’ibyondo, bikatwibutsa ko tugomba gushimira abadufashishe kuba  tukiriho.


Igice cya 10

Tuvuye mu bwihisho tugeze hanze izuba ryaduhumye amaso. Twari twabaye mu mwijima amezi arenze abiri. Uruhu rw’umubiri wacu rwari rwerurutse. Abasirikare baraturebye baribaza bati, “Uyu mugabo yarahishe abazungu! Aba si abanyarwanda—ni Ababiligi!” Ariko kandi abo “Babiligi” wumva bari bameze nk’ibiragi. Koko rero twari dutagishobora kuvuga ngo ijwi risohoke, kuko twashoboraga kuvuga nkabongorera gusa.