Ibyavuzwe N’Abarimu Ba Mashuri Yisumbuye
Gicurasi 10, 2022, ASU Prep Stem Polytechnic School, Mesa, Arizona, Amerika (ibisobanuro byahinduwe mu Cyongereza )
Ishuri ryisumbuye rya ASU Prep ryagize igikundiro cyo guha ikaze Dr na Madamu Seminega gutanga ikiganiro ku ishuri ryacu muri Gicurasi 2022. Nku mwarimu, nshobora gushimangira agaciro k'inkuru ya jenoside yo mu Rwanda yabwiwe n'umuntu ubwe waruhibereye. Abanyeshuri bacu bize ibyiciro 10 bya jenoside kandi bashoboye kuvumbura ibi byiciro mumateka yihariye – akamaro ko kuvuga inkomoko yibanze binyuze mukubara inkuru! Icyagaragaye rwose, nyuma yo kumva amarorerwa atandukanye yabayeho, yari urwego rw'urukundo no kutagira inzika byagaragaye muri icyo kiganiro. Ubunararibonye bwari ingenzi muburyo bwinshi – abanyeshuri banjye bize kwihangana, kubabarira, ubwiza bwo kugira ubuntu. Dr. Seminega kandi yahaye abanyeshuri urufunguzo rw’ubwenge: urukundo rurakomeye kuruta ikindi kintu cyose, poropagande itera akaga kandi amaherezo, rimwe na rimwe inshuti nyazo zishobora kurokora ubuzima bwawe. Ishuri ryacu ryizeye ko rizashobora kumenya no gukumira icyiciro cya mbere cya jenoside. Dr. Seminega yaduhaye uburyo bwo kwiringira ejo hazaza.
Liz Purtell
Amateka y'Abanyamerika /GLOBAL FUTURESPBL
ASU Gutegura STEM ~ K12 Polytechnic
Kamena tariki 5, 2020, Tempe Preparatory Academy, Tempe, Arizona, États-Unis (ibaruwa yahinduwe mu Cyongereza)
Dr Seminega,
Mbandikiye kugira ngo mbashimire mwebwe hamwe n’umugore wawe kuba twarabashije kubonana binyuze kuri Zoom ukwezi gushize kugirango tuganire kubyakubayeho mu Rwanda no gusubiza ibibazo by’abanyeshuri bacu. Mubisanzwe, u Rwanda rwo muri 1994 ntabwo ruri muri gahunda yacu y’ishuri, kandi ikiganiro cyawe cyahaye abanyeshuri bacu amahirwe batari kubona ukundi kugirango bamenye ibyabaye. Ariko, kukwumva usubiza ibibazo byabanyeshuri, nta gushidikanya na mba, byatugiriye akamaro kuburyo nta masomo yatanzwe cyangwa documentaire yashoboraga kubikora. Kuri benshi muri twe, ibintu nka jenoside bisa nkaho bidashoboka; bibaho mu bihugu bya kure cyangwa kera cyane kandi bigira ingaruka kubantu tutigeze tumenya. Turasoma kandi twumva inkuru zerekeye ubugome ningaruka byagize ku ntwari, nibitambo abantu bamwe batanga iyo bahuye nabyo, ariko akenshi byose bisa nkaho biri kure yacu. Ibi kandi ni ko bimeze kuri njye, kabone nubwo nibuka kuba narunmvise ibyabereye mu Rwanda nyuma gato ya jenoside. Abanyeshuri bacu baribataravuka icyo gihe, babibona nk’amateka gusa. Kumva rero wowe n’umugore wawe rwose byabaye nko kutumurikira ku byabaye icyo gihe. Ku giti cyanjye, ibitekerezo bikomeye byankoze ku mutima byaturutse ku nkuru zawe z'ibyo abantu bakoze kugira ngo bafashe abandi, ndetse no ku kamaro ko kwigomwa gukomeye kwagaragajwe na bamwe. Nkunze kubona byoroshye kwemera ko abantu bashoboye gukora amarorerwa, nkayabereye mu Rwanda ; biragoye cyane kwibuka ko bamwe bashobora no kwerekana imico myiza nkiyo wasobanuye, ko atari ukurota gusa, kugira imico myiza birashoboka niyo bya shyira ubuzima bwawe mu kaga. Mwanavuze ko ari ngombwa kwigishwa iyo mico myiza n’imyitwarire iyibanziriza. Ntabwo navugira abanyeshuri bacu ariko benshi muri bo batekereza nkanjye kandi barabashimira cyane kuba mwaremeye kugirana natwe icyo kiganiro. Turabashimira cyane. Mukomere.
Dr. David J. Riesbeck
Profeseri w’Indimi
Perezida w’ikiciro cy’indimi
Tempe Preparatory Academy
1251 East Southern Avenue
Tempe, AZ 85282
États-Unis
28 mai 2020 , Elgin Community College, Elgin, Illinois, Etats-Unis (lettre traduite de l'anglais)
Kuri Tharcisse na Chantal,
Jye n'abanyeshuri banjye turabashimira kuba mwaremeye guhura natwe binyuze kuri Zoom. Nyuma yo gusoma igitabo cyawe,twategeranyije amashyushyu kuganira nawe tukakubaza ibibazo. Abanyeshuri banjye bumvise ko ari ngombwa kuganira kuri jenoside yo mu Rwanda no kwiga inkuru itazwi y'Abahamya ba Yehova mu gihe cya jenoside. Mu bitekerezo batanga, n'inyandiko zabo, ubona barashoboye kubona isano hagati y’ibikorwa by’ivanguramoko byateye jenoside nibyo babona mu buzima bwabo bwite. Dore amagambo amwe dusanga mu nyandiko abanyeshuri banditse ku gitabo :
« Nigira kuba umwarimu kandi ntekereza ko abarezi bari ku isonga mu kubaza uko ibintu bimeze ku bijyanye n'ibibazo by'abaturage... Buri muntu ku giti cye abafite uko abona amatsinda amwe n’amwe.. uburyo bwanjye bwo kubona ( Abahamya ba Yehova ) byahindutse rwose nyuma yo gusoma uburyo bishyize hamwe kandi bakarindana mu gihe cy’iyo jenoside iteye ubwoba. »
« Nkumusomyi, natangiye kumva uburyo itsembabwoko ryabereye mu Rwanda ridasobanutse. Gutunga agatoki mugenzi wawe, umuturanyi wawe ... kubera gusa ko mudahuje ubwoko. »
« Iki gitabo kidufasha kwibuka ko twese turi abantu kandi ko ivanguramoko ritagombye kubaho, rishingiye ku ibara ryuruhu cyangwa indeshyo, sibyo bituma umuntu aruta undi. Gutandukana kwacu ahubwo kwagombye kudutera ishema aho kugirango bidutere inzangano cyangwa umujinya, kuko aribwo buryo bwonyine bwo guhagarika ivanguramoko no kwamaganira kure ibikorwa bya jenoside. »
« Ndashaka gukoresha ubu bwumvikane bushya ( nyuma yo gusoma igitabo ) kugirango nitondere kutagwa mu mutego w’ivanguramoko. Ibi bizagira ingaruka mu myifatire yanjye mu buryo mbona buri muntu nkumuntu ku giti cye aho kumureba nkuwo mu bwoko runaka. Byamfashije ku isuzuma no kumva ko uko nitwaraga kutari kwiza buri gihe, kandi ko hariho inzira nyinshi zo kubona no gukora ibintu. »
Mugihe tuganira mwishuri ndetse no munyandiko banditse, abanyeshuri banjye bageze ku mwanzuro ko kuganira na Tharcisse byabagizeho ingaruka ikomeye kuruta kwiga binyuze mubitabo by’amateka. Dore bimwe mubitekerezo byabo :
« Numvise ngize impuhwe nyinshi nkurikije inkuru ya Tharcisse kandi mfite amahirwe yo kuganira amaso ku yandi n’abacitse ku icumu. Byangize ho ingaruka ikomeye.»
« Hariho itandukaniro riri hagati yo kwiga binyuze mubitabo no kwiga binyuze ahandi, kuko bitwemerera kwinjira mubitekerezo by’umwanditsi no kubona ibyo yagiye ahura nabyo mubuzima bwe. Ibi bidufasha gukura amasomo kubyabaye ku bandi. »
Umunyeshuri ubwe wari impunzi, yaranditse ati: « Wumva usubiye mu bihe byashize, kandi ni nkaho wowe ubwawe, uri umwanditsi kandi urimo usoma inkuru yawe bwite. Ibitabo biratwigisha ariko nanone bikadushimisha. Bigira ubushobozi bwinshi. »
Turashaka rwose ko mumenya ko dushima icyemezo cyanyu cyo gufasha abandi kwigira kubyababayeho. Nkuko mubibona,mugira uruhare runini mukora ku mitima ya ababatega amatwi.iyo bumvise ibyababayeho. Nongeye kubashimira, kandi nizere ko tuzashobora gukomeza gusangira inkuru zanyu n’abanyeshuri banjye mugihembwe gitaha.
Cordialement,
Ginger Alms
Porofeseri w’Icyongereza
Elgin Community College
1700 Spartan Drive
Elgin, IL 60123-7193
847-697-1000
elgin.edu