Ibyerekeye Umwanditsi

Tharcisse Seminega yavukiye i Kabirizi (Rwanda) muri 1941 akurira mu muryango waba katolika mu gihe cy'inzibacyuho mbere yuko u Rwanda rubona ubwigenge. Muri 1994. mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, yari umwarimu muri kaminuza y'uRwanda i Butare mu karere ka amajyepfo. Tharcisse n'umugore we n'abana babo batanu bahishwe n'Abahamya ba Yehova bo mu bwoko bw'Abahutu. Bashyize ubuzima bwabo mu kaga mu gihe cy'iminsi 75. Muri iyo minsi ntibyari byoroshye n'agato kubakiza umupanga. Tharcisse n'umugore we bapfushije bene wabo barenga 100 muri iyo jenoside. Muri Werurwe 2003 nibwo umuryango wa Tharcisse wimukiye muri Canada.

Tharcisse Seminega afite impamyabushobozi mu nzego zinyuranye: filosofiya, uburezi, siyansi y'ibinyabuzima, gusemura, siyansi y'imirire. Hiyongera doctorat muri biotechnologie no guhindura ibiribwa. Yigishije siyansi y'ibinyabuzima na biochimie muri Kaminuza y'u Rwanda (UNR) kuva muri 1977-2001. Aho agereye muri Canada, Bwana Seminega yigishije biochimie na biologie muri Kaminuza yo mu ntara ya Alberta muri Canada. Yakoze n'akazi ko gusemura muri Commission ishinzwe abimukira n'impunzi muri Canada. Akaba avuga indimi zikurikira: Icyongereza, Igifaransa, igitaliyani, ikinyarwanda, ikirundi n'igiswahili.

Yanditse igitabo «Urukundo rwatsinze urwangano: Uko umuryango wanjye warokotse jenoside mu Rwanda. »